Shishoza uhitemo ukuri Volume :01

Shishoza uhitemo ukuri Volume :01

IRIBURIRO

Ku izina ry'Imana Nyir'Impuhwe ny'Iribambe

Turashima Imana yo yaturemye ikadushyira hano ku isi ikatwereka ukuri ndetse n'uko tuzagukurikira abicishije ku Ntumwa zayo. 

Kubw'ibyo bavandimwe, nejejwe no kubagezaho uru rwibutso kugirango dushake uwiteka bigishoboka ko abonwa ni urwibutso twateguye twifashishije ibitabo bibiri  bikunze kuboneka mu ijambo ry'Imana nk'uko byemerwa n'ababyemera aribyo Qor'an  na Bibiliya kugira ngo twese twisangemo

 

IJAM BO RY'IBANZE

Nyuma y'uko Imana iremye abantu bagatangira kwica inshingano zabo zo kugaragira Nyagasani wabo, Imana rero yatwoherereje Intumwa ariko izo Ntumwa zikaba  zikomoka mu bantu cyangwa muri bene wabo. Imana muri quran irahira iti:"Rwose twohereje muri buri muryango Intumwa nimugaragire Allah mwirinde ibangikanya. Muri bo hari abahamwe n'ubuyobe." (Qor'an 16:36 ; 3:84) 

Usibye Quran ibihamya, n'abemera Bibiliya usanga ivuga kukwemera izo ntumwa zose nta n'imwe irobanuwemo, 2Ngoma 20:20 ; «Bukeye bwaho barasohoka bajya mubatayu bw'itekowa; bagisohoka, Yehoshafati arahagarara aravuga ati « nimunyumve yemwe bayuda namwe abatuye I Yerusalemu mwizere Uwiteka Imana yanyu mubone gukomezwa, mwizere n'abahanuzi bayo mubone kugubwa neza» 

Muri iyo mirongo yose haratwereka ko mbere na mbere tugomba kwizera Imana tukaba dukomeye hanyuma tukabona gukurikizaho Intumwa zayo tukagubwa neza.

Bivuguruza  abavuga ko abayoboke ba Islam batemera Yesu kandi ubushakashatsi twakozeho mu  gitabo cya Quran twabonye ko kumwemera ari itegeko ry'Imana no kugira ngo ube  Umusilam ugomba kuba wemera ko Yesu ari Intumwa y'lmana nk'uko tugiye  kubigaragaza mu buryo burambuye, twifashishije Bibiliya na Quran ariko hari bamwe  bemera ko Yesu ari Imana. Ibyo rero ni byo abayoboke ba Islam batemera ; kuko bo  bemera Imana Imwe, bakanemera ko Yesu ari Intumwa yayo.

 

AMASHAKIRO

IRIBURIRO......................................................................................................................i

GUSHIMIRA.................................................................................................................. 16

I JAM BO RY'IBANZE..........................................................................................................ii

AMASHAKIRO................................................................................................................. iii

1. KUTABANGIKANYA IMANA...........................................................................................1

2.Kuki hari abantu bafite imyemerere y'uko Yesu yaremye? Ese nibyo, haba muri Quran na

Bibiliya?.......................................................................................................................l

2.1. Ese abandi banditsi ba Bibiliya babivugaho iki ku kuba Imana ari imwe?.....................l

2.1. Ese Quran ibivugaho iki ku kuba Imana ariyo yonyine yaremye?.................................. 2

2.2. Ese ni iki kivugwa kubaba bitiranyako Imana irema hari uwo bari bari kumwe?........... 2

3.GUHARIRA IMANA U BUM AN A BWAYO.............................................................................4

3.1.Imana ntihinduka koko............................................................................................ 4

3.2.Imana ntiryama ntisinzira.........................................................................................5

3.3.Imana ntabwo irya.................................................................................................5

4.ESE YESU MU MVUGO ZE YIGEZE YIGISHA ABANTU KUMUSENGA CYANGWA KUMWITA

IMANA?...................................................................................................................... 6

4.1. Ese yagombaga kwigisha iki?.................................................................................6

4.2. Ese nyuma y'uko Yesu yivugiye ko ari intumwa y'lmana ikindi yigishije ni iki?..............6

4.3.Imana ntisenga, ahubwo irasengwa.......................................................................... 7

4.4. Ese ko hari abigisha ko Yesu atanga agakiza kandi nawe akaba akiza.........................7

4.5. Yesu ntiyasengwaga ahubwo yarasengaga.............................................................. 8

4.6. Ese Yesu koko yarasengaga?..................................................................................8

4.7. Yesu iyo aza kuba ari Imana ntabwo yari kugeragezwa na Satani.............................. 9

5. UMWANZURO KU MANA IMW E.................................................................................... 10

5.1. Ese wari uzi ko nta gitangaza Yesu yakoze abandi bahanuzi batakoze?......................... 10

5.2. Bimwe mu bitangaza Yesu yakoze byakozwe n'abamubanjirije................................... 10

6. ESE QURAN YO IBIVUGAHO IKI?................................................................................ 12

6.1.Dore ibyo watekereza mbere yo kuvuga ko Yesu ari Imana....................................... 12

5.3. Ntabwo ari ukuri kuko Yesu ntabwo ari Imana......................................................... 14

5.4. Bamwe mu bantu bitwaza ubutatu butagatifu......................................................... 15

5.5. Yesu abaye Imana yaba azi byose.........................................................................15

6.UMUSOZO..................................................................................................................16

 

1. KUTABANGIKANYA IMANA

Imana (Allah) yihariye ibintu bitatu (3) bitagomba guhabwa undi uwo ari we wese :

1. Kurema: byihariwe na Imana (Allah) yonyine bwite.

2. Gusengwa: nta wundi ugomba gusengwa uretse Imana (Allah).

3. Ibisingizo: Nta wundi ukwiye gusingizwa uretse Imana (Allah).

Ibi byose uko ari bitatu (3) iyo ugize icyo urengera ukagiha undi uba ukoze

ibangikanyamana.

2. Kuki hari abantu bafite imyemerere y'uko Yesu yaremye? Ese nibyo, haba muri Quran na Bibiliya? 

Duhereye ku iremwa ry'umuntu Yesu abivugaho iki?

Matayo 19:4 Yesu ati : «nawe arabasubiza ati : Ntimwari mwasoma y'uko iyaremye mbere yaremye umugabo n'umugore?». Aha ngaha, Yesu aragaragaza ko hari Imana  yaremye umugabo n'umugore.

Iyo Mana Yesu avuga ni iyihe? 

Reka tubanze turebe icyo quran itubwira ku iremwa ry'umuntu

Quran 4:1 : «Yemwe bantu! Mugandukire Nyagasani wanyu wabaremye abakomoye ku muntu umwe akamuremamo umugore we akwirakwiza abagabo benshi n'abagore  ababakomoyemo. Ngaho nimugandukire Allah we musabana ku bwe (munatinye guca)  imiryango. mu by'ukuri Allah kuri mwe ni umugenzuzi» 

Turebye muri Bibiliya mu byakozwe n'intumwa 17:26: haragirahati: «Kandi yaremye amahanga yose y'abantu ibakomoye ku muntu umwe ibakwiza mu Isi yose». Aha hose, bigaragara ko  Yesu nta ruhare na rumwe yigeze agira mu kurema. 

2.1. Ese abandi banditsi ba Bibiliya babivugaho iki ku kuba Imana ari imwe? 

Yeremiya 27:4-5 haragira hati "Ubatume kuri ba shebuja uti : uku niko Uwiteka Nyir'ingabo Imana y'Abayisirayeli ibabwira iti : uku abe ari ko muzabwira ba Shobuja muti: Ni jye waremye Isi n'abantu n'inyamaswa biri ku isi, mbiremesheje ububasha bukomeye n'ukuboko kwanjye kurambuye kandi nkabyegurira uwo nshaka". 

Yesaya 44:24 «Uwiteka umucunguzi wawe ariwe wagukujije uhereye ukiri munda aravuga ati: Uwiteka ni jyewe waremye byose, mbamba ijuru jyenyine ndambura isi.  Hari uwo twari turi kumwe?» Aha hose haragaragaza ko Imana (Allah) ko ari yo  yonyine yihariye kurema.

Yeremiya 10:10-13 "ariko Uwiteka niwe Mana Nyamana, ni Umwami w'i bihe byose. Isi itigiswa n'uburakari bwayo, kandi amahanga ntabasha kwihanganira umujinya wayo. Muzababiwre mutya muti: izo bita imana zitaremye ijuru n'isi zizacibwa mu isi no munsi y'ijuru Imana niyo yaremye isi n'imbaraga zayo, isi n'abayirimo yayikomeresheje ubwenge bwayo. Ijuru yaribambishije ubuhanga bwayo". 

2.1. Ese Quran ibivugaho iki ku kuba Imana ariyo yonyine yaremye?

Quran 2:21-22 «Yemwe bantu! Nimugaragire Nyagasani wanyu we wabaremye n'abababanjirije kugira ngo mugandukire Imana (Allah)» 

Quran 2:22 «Ni we wabagiriye isi isaso n'ikirere kuba inyubako, anamanura amazi mu kirere ayameresha imbuto ziba amafunguro yanyu. Ntimukagereranye Allah  n'ibigirwamana kandi mubizi» 

2.2. Ese ni iki kivugwa kubaba bitiranyako Imana irema hari uwo bari bari kumwe? 

Qur'ani na Bibiliya byemeza ko Imana Yaremye ntawuyifashije.

Hari abafata Itangiriro 1:26 na Yohani 1:1 bakiyumvisha ko Imana irema hari uwo bari kumwe. Oya, ntabwo aribyo, ahubwo ni ukudasobanukirwa n'inyandiko. 

• Itangiriro 1:26 Imana iravuga iti : «Tureme umuntu ase natwe, agire ishusho yacu.»

Ahangaha abantu benshi bumva ko Imana yabwiraga Yesu ariko ntabwo ari  byo uretse ko hari, hari Abamalaika nk'uko tubisanga muri Quran 2:30 hagira hati  : «Zirikana ubwo Nyagasani wawe yabwiraga Abamalaika ati: Ndashyiraho umusigire hano ku isi. Baravuga bati Urashyiraho uzayikoraho ubwangizi akanamena amaraso? Kandi twe dusingiza ishimwe n'ikuzo byawe tunagutagatifuza? Aravuga ati: Njyewe nzi ibyo mutazi» 

Ahangaha Qur'an igaragaza ikiganiro cyabaye hagati y'lmana n'abamalaika ku iremwa ry'umuntu. Twakomeza mu Itangiriro 1:27 hakagira hati «Nuko Imana irema umuntu» ; bivuze y'uko Imana yonyine ariyo yiremeye umuntu yo ubwayo gusa. 

Tugarutse inyuma ku murongo wa 26, havuga ngo "tureme umuntu (TUREME)" kuba ari ijambo riri mu bwinshi, ni uburyo bw'icyubahiro cya kiyobozi kuko nta  munyacyubahiro wivuga mu buke, buri gihe umunyacyubahiro yivuga mu bwinshi

Urugero: nko muri Bibiliya ntagatifu y'ikinyarwanda Itangiriro 1:26-27 hasi mu bisobanuro haragira hati: Duhange umuntu. <<Imana iribwira cyangwa igisha inama abamalaika  bayikikije, kuba iyo nteruro iri mu bwinshi ni uburyo bwo kumenyekanisha igitekerezo  cy'Imana.>>Ntabwo rero Imana yabwiraga Yesu nk'uko abantu benshi babivuga. 

• Ese muri Yohana 1:1 hasobanuye iki?

Haragira hati « Mbere na mbere hariho Jambo, Jambo uwo yahoranye n'lmana kandi Jambo yari Imana. Uwo yahoranye n'lmana mbere na mbere ibintu byose ni we  wabiremye, ndetse mu byaremwe nta na kimwe kitaremwe nawe....» 

Iyi nyandiko ntabwo yari yemeza ko uvugwa hano ari Yesu waremye Nta nubwo ari yesu uvugwamo ahubwo haravugwamo ijambo (la parole) ry'Imana yakoresheje ubwo yaremaga ibintu ; ariko nanone ntitwiyibagize ko na Yesu  nawe ari ijambo ry'Imana, kubera ko kugira ngo Yesu abeho Nyina ataryamanye  n'umugabo, ahubwo Imana yakoresheje ijambo ryayo. Kuko Imana yaravuze ngo Yesu  abe mu nda ya nyina abamo ku bushobozi bw'Imana. 

Qur'an 3:45 haragira hati : «Zirikana ubwo abamalaika bavugaga bati: Yewe Mariyam mu by'ukuri Allah araguha inkuru nziza y'ijambo rimuturutseho izina rye ni Masihi Issa  mwene Mariyam, ni Nyiricyubahiro ku isi no kumperuka kandi azaba mu bari hafi.» 

Izi nyandiko zombi ziragaragaza ko Yesu ari ijambo ry'Imana, kubera ko yabayeho ku bw'ijambo ry'Imana. Ni ukuvuga ngo iryo jambo igihe ryari ritari ryakavuzwe, ntabwo  ryari ikindi kintu gifatika cyangwa ngo kigire icyo kimarira ibiremwa, kubera ko buri  kiremwa cyose harimo na Yesu, Imana yakoresheje ijambo ryayo. 

Zaburi 33:6-9 haragira hati : «Ijambo ry'Uwiteka niryo ryaremye ijuru, umwuka wo mu kanwa ke niwo waremye ingabo zo muri iryo zose, ateranya amazi yo mu Nyanja  nk'ikirundo ashyingura imuhengeri mu bubiko isi yose yubahe Uwiteka, abari mu isi  yose bamutinye kuko yavuze bikaba yategetse bigakomera».

Aha ngaha biragaragara  ko mu kurema Imana iravuga bikaba yategeka bigakomera. 

Quran 36:82 haragira hati : «mu by'ukuri itegeko rye (Allah) iyo yashatse ikintu ni ukukibwira ngo "Ba" kikaba. 

Tugarutse hejuru nyuma y'uko tubonye ko umuntu cyangwa ikindi kiremwa kugira ngo kibeho Imana itanga itegeko na Yesu rero akaba yarabayeho ku bw'itegeko ry'Imana.  Igihe itegeko Imana itari yaritanga riba riri mu Mana, niba riri mu Mana rero, ntabwo  riba ritandukanye nayo. Igihe Imana yarivuze rigasohoka, rikayivamo, nawe ubwawe urimo gusoma ubu  butumwa, turemeranya ko Imana itangira kurema Adam yari izi ko uzabaho n'icyo  uzaba uri cyo. Nonese Niba Imana  yari ikuzi wabaga he? Bivuze ngo mu bwenge bw'abantu no  mu maso yabo, ntabwo wariho ; ariko mu maso y'lmana wari uriho. Bivuze ngo, yaba  wowe na Yesu imbere y'lmana mwari muriho ndetse n'imigambi yanyu iteguye. 

Urugero: Yeremiya 1:4-5 : «ni uko ijambo ry'Imana rinzaho riti: nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka ngushyiriraho kuba  umuhanuzi uhanurira amahanga».

Aha, haragaragaza ko Imana itegurira gahunda  mwene Adam atarabaho no munda ya nyina (Q 76:1) 

Umwanzuro kuba Yesu atari umuremyi ni uko twajya mu itangira ry'irema.

Itangiriro 1:1 : «Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n'isi».

Ahangaha ni mu itangira ry'irema rigaragaza ko Imana ari yo yaremye nk'uko twanabibonye mu yindi mirongo. 

3. GUHARIRA IMANA UBUMANA BWAYO

Nk'uko bizwi, ntabwo uzumva Abayislamu bavuga ko Muhammad cyangwa Yesu ari Imana ; ariko inshuro nyinshi uzumva bamwe mubatari Abasilamu batazi gutandukanya Imana na  Yesu (turavuga mu bumana). 

Hari ibintu bitarangwa ku Mana, nubibona ku yo wigishijwe uzamenye ko atari Imana.

1. Imana : ntihinduka.

2. Imana : ntisinzira (ntiryama)

3. Imana : ntirya

4. Imana : ntisenga ahubwo irasengwa.

Nonese umuntu ukubwira ko Yesu ari Imana ibi bintu uko ari bine(4 ) ntabwo byarangwaga kuri Yesu cyangwa ntabwo abivugwaho? 

3.1. Imana ntihinduka :Yakobo 1:16-17 : «Ntimukayobe bene Data bakundwa». Gutanga kose kwiza n'impano  yose itunganye rwose nibyo biva mu ijuru bimanuka bituruka kuri Se w'imicyo  udahinduka cyangwa ngo agire n'igicucu cyo guhinduka».

Ahangaha haravuguruza  babandi bavuga ko Yesu ari Imana yihinduye umuntu, kuko Imana ntigira n'igicucu cyo  guhinduka. Dukomeze no muri Malaki 3:6 :hagira hati:«kuko jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka» 

nonese ntabwo wumvako niba bakwigisha ko Yesu yahindutse umuntu atari Imana?

Ese kuvuga ngo Yesu yahindutse umuntu byo ikibazo ni ikihe?  Buri muntu wese mbere yuko aba umuntu, yabanje kuba ikindi kiremwa kitazwi kuko Mama na Papa bawe hari  igihe batari bariho kugeza igihe babereyeho uza kuba intanga urugendo rurangira  intanga zihindutsemo umuntu nkawe (Qr. 23:13-14). 

3.2. Imana ntiryama ntisinzira

Nonese nawe ntuzi ko Yesu yasinziraga? Matayo 8:23-25 : «Yikira mu bwato abigishwa be bajyana nawe umuyaga uba mwinshi mu Nyanja, ubwato bwabo  burengerwa n'umuraba wisuka muri bwo ariko we yari asinziriye baraza  baramukangura».

Ese niba Yesu yarasinziraga, Imana yasinzira koko? 

Quran 2:255 : «Allah (Imana), nta yindi Mana ikwiriye gusengwa mu kuri uretse We, uhoraho uwigize, ntabwo afatwa no guhunyiza cyangwa ibitotsi». Aha, Quran itweretse ko Imana itajya isinzira kandi na Bibiliya yagaragaje ko Yesu  yasinziraga. 

Bibiliya ivuga iki ku bigendanye ni uko Imana idasinzira ?

Zaburi 121:2-4 : « Gutabarwa kwanjye kuzava he? Gutabarwa kwanjye kuzava ku Uwiteka waremye ijuru n'isi. Ntazakundira ibirenge byawe ko biteguza ukurinda  ntazahunikira dore urinda Abisirayeli ntazahunikira kandi ntazasinzira». Niba Yesu  

yarasinziraga, ni ikindi kimenyetso simusiga cyerekana ko Atari Imana.

3.3. Imana ntabwo irya

Nonese niba uvuga ko Yesu ari Imana kandi akaba yararyaga, ubwo koko wumva yararyaga ibiremwa bye? Kandi mwibuke ko twabonye hejuru ko atari we waremye.  Nonese yarema ibiremwa akanabirya? 

Ntabwo byakunda ko Imana ihinduka umuntu ikaza ku isi ikarya ibiremwa byayo.

Yesu yararyaga. Quran 5:75 : «Masihi mwene Mariya ntacyo ari cyo uretse kuba Intumwa  rwose, hari izindi ntumwa zahise mbere ye. Na nyina yari umunyakuri cyane, kandi baryaga  ibiryo. Reba uko tubasobanurira ibimenyetso hanyuma urebe uburyo babyirengagiza»

Bibiliya ibivugaho iki kuba Yesu yararyaga? 

Luka 5:29 : «Lewi amujyana iwe amutekeshereza ibyo kurya barasangira». Iki nacyo ni ikimenyetso simusiga cyerekana ko Yesu atari Imana kubera ko bamutekeye ibiryo  arabirya

 

4. ESE YESU MU MVUGO ZE YIGEZE YIGISHA ABANTU KUMUSENGA CYANGWA KUMWITA IMANA? 

Mbere na mbere Yesu agaragaza intego ye (mission) yamuzanye hano ku isi.

Mariko 1:38 : «ahubwo tujye ahandi mu yindi midugudu iri bugufi nigishe yo naho kuko ari cyo cyanzanye». Ni ukuvuga ko Yesu intego ye yamuzanye hano ku isi  itandukanye n'icyatuzanye. Kuko Yesu icyamuzanye ari ukwigisha ubutumwa  yahabwaga n'lmana. 

4.1. Ese yagombaga kwigisha iki?

Yohana 7:14-18 : «Iminsi mikuru igeze hagati Yesu azamuka ajya mu rusengero arigisha, abayuda baratangara bati: Uyu yakuye hehe ubu bwenge ko atigishijwe? Yesu  arabasubiza ati : «ibyo nigisha si ibyanjye ahubwo n'iby'iyantumye, umuntu nashaka  gukora ibyo ikunda azamenya ko ibyo nigisha byavuye ku Mana cyangwa yuko mbivuga  ku bwanjye. Uvuga ibye ubwe aba yishakira icyubahiro ariko ushakira iyamutumye  icyubahiro uwo ni we w'ukuri wo gukiranirwa ntikuri muri we» 

Bivuze ko Yesu ubwe aratwereka ko yaje kwigisha abantu ubutumwa bw'uwamutumye. Kandi nta wundi wamutumye, ni Imana. 

Nonese Imana yatuma indi Mana? Oya, ntabwo byashoboka!!. Ntabwo byashoboka ; Yesu rero yari umukozi w'lmana ntabwo yari Imana bavandimwe. 

4.2. Ese nyuma y'uko Yesu yivugiye ko ari Intumwa y'lmana ikindi yigishije ni iki? 

Mariko 12:28-29 ahangaha Yesu aracyashimangira ko atari Imana ko Imana ari Imwe. Haragira hati : «Nuko umwe mu banditsi yumvise bajya impaka amenya yuko  abasubije neza, aramwegera aramubaza ati : Mbese itegeko ry'imbere muri yose ni  irihe? Yesu aramusubiza ati: iry'imbere ni iri ngo : Umva Israel Uwiteka Imana yacu  niwe Mwami WENYINE». Aha naho Yesu yigishije ko Imana ari Imwe kandi yihariye  ubwami bwayo. 

Mariko 12:32 : «uwo mwanditsi aramubwira ati : Ni koko mwigisha uvuze ukuri y'uko Imana ari Imwe nta yindi keretse yo yonyine». Nonese muvandimwe ko uyu mwanditsi  yigishijwe na Yesu yuko Imana ari imwe akanyurwa ubu tuvuge ko uyu mwanditsi  yayobye hanyuma akaba ari wowe wayobotse uvuga ko Yesu ari Imana? (Qr. 5:72-75) 

Yesu yakomeje akebura abantu ko bagomba kwemera Imana imwe.

 

Luka 18:18 : «Umutware aramubaza ati: Mwigisha mwiza nkore nte ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho? Yesu nawe aramubaza ati: unyitira iki mwiza? Nta mwiza  keretse urn we ni Imana».

Aha naho Yesu ubwe, aracyashimangira ko atari Imana. Ko umwiza ari umwe gusa,  bivuze ko nawe ubwe azi neza ko ari umuntu. Aravuga ati : umwiza ni umwe gusa ni  "Imana"». 

4.3. Imana ntisenga ahubwo irasengwa

Mariko 14:32 : «Yesu asengera mu gashyamba k'i Getsimani». Kuba Yesu yarasengaga nabyo biri mu bimenyetso bigaragaza ko atari Imana kubera ko Imana ntisenga. 

Nonese niba uvuga ko Yesu ari Imana igihe yasengaga, yasengaga nde? Uti Imana! Nonese Imana isenga indi? 

4.4. Ese ko hari bamwe bigisha ko Yesu atanga agakiza kandi nawe akaba akiza ? 

Yohani 5:30 Yesu ati : «ntacyo mbasha gukora ubwanjye ahubwo uko numvise niko nca amateka kandi ayo nca ni ay'ukuri kuko ntakurikiza ibyo nkunda ubwanjye ahubwo  nkurikiza ibyo uwanyumye akunda» 

Yesu atugaragarije ko nta bushobozi afite uretse ubwo yahawe n'uwamutumye. Nonese yakiza gute? 

Ahubwo dore ufite agakiza uwo ariwe.

Yesaya 43:10 : «Mwebwe n'umugaragu wanjye natoranije muri abagabo bo guhamya ibyanjye niko Uwiteka avuga, kugira ngo mumenye, munyizere, munyitegereze ko ari  jye nta Mana yambanjirije kubaho kandi ntayizamperuka. Jyewe jye ubwanjye ni jyewe  Uwiteka. Kandi ntawundi mukiza utari Jyewe. Ni njye wabwirije iby'agakiza kandi  ndakiza ndabigaragaza kandi muri mwe nta yindi Mana yahabaye nicyo gituma muri  abagabo bo kumpamya ko ari jye Mana ni ko Uwiteka avuga». 

Aha naho hagaragaje ko Imana ariyo itanga agakiza kandi ikanabigaragaza gusa twibuke ko Yesu nk'Intumwa y'lmana, Imana yamukoreshaga imirimo nyinshi  n'ibitangaza. 

Ibyakozwe n'Intumwa 2:22 : «Yemwe bagabo ba Israel mwe! Nimwumve aya magambo, Yesu w'inazareti wa muntu Imana yahamirishije imirimo ikomeye n'ibitangaza  n'ibimenyetso, ibyo yamukoresheje hagati yanyu nk'uko mubizi ubwanyu».

Iyi nyandiko iratwereka ko Yesu ari umuntu ndetse ni ibyo yakoraga atabikoraga kubwe  ko ahubwo ari Imana yabimukoreshaga.

Kuba Yesu ari umuntu nawe yarabyihamirije. 

Yohana 8:40 Yesu ati : «ariko none dore murashaka kunyica kandi ndi umuntu ubabwiye iby'ukuri ibyo numvise ku Mana». 

Hano Yesu yihamirije ko ari umuntu kandi akanatubwira ibyo yumvise ku Mana.

4.5. Yesu ntiyasengwaga ahubwo yarasengaga

Matayo 6:9-13 Yesu yigishije abantu uko bazajya basenga.

Ikigaragara hano, ntabwo Yesu yigishije abantu kumusenga ahubwo hari uwo yabigishije ko bagomba gusenga, ati : « musenge mutya muti : Data wa twese uri mu  ijuru»   hano wakwibaza uti Data wa twese ni inde? Igisubizo kiri muri Yesaya 64:7 hagira hati «ariko noneho Uwiteka uri Data wa twese, turi ibumba nawe uri umubumbyi  wacu» 

Dusubiye muri Matayo 6:9 Yesu aratwereka ko hari uwo dukwiye gusenga ariwe Uwiteka. Ku murongo wa 13 wo muri Matayo 6 Yesu asoza isengesho avuga ati :  «kuko ubwami, n'ubushobozi n'icyubahiro ari ibyawe n'ubu n'iteka ryose amena.» 

Tugarutse hejuru nanone impamvu hejuru hatangiye havuga ngo Data wa twese, nubwo twatanze umurongo muri Yesaya 64:7. Mu Abaroma 8:14 hagaragaza ko abayoborwa n'umwuka w'lmana bose nibo bana  b'lmana ; ubwo rero Bibiliya igaragaza ko kuba umwana w'lmana bitavuze ko Imana  ibyara ahubwo ko ari ukuba uyoborwa n'umwuka w'lmana. 

4.6. Ese Yesu koko yarasengaga?

Luka 6:12 haragira hati : «Ni uko muri iyo minsi avayo ajya ku musozi gusenga akesha ijoro asenga Imana». Ahagangaha, umuntu wakubwira ko Yesu ari Imana kandi  bigaragara ko yasengaga, yaba ari kukuyobya ndetse bikanagaragara ko Yesu atari  nyir'ubushobozi kuko iyo usenga uba usaba ibyo udafite cyangwa ibyo udashoboye  kwikemurira. 

Mariko 14:32-35 haragira hati : «bagera ahitwa I Getsemani maze abwira abigishwa be ati: mube mwicaye hano mbanze nsenge, ajyana Petero na Yakobo na Yohana  atangira kumirwa no guhagarika umutima cyane maze arababwira ati: umutima wanjye  ufite agahinda kenshi kenda kunyica mugume hano mube maso.Yigira imbere ho hato yubama hasi arasenga ati : «Aba, Data byose biragushobokera,  undenze iki gikombe ariko bye kuba uko jyewe nshaka ahubwo, bibe uko wowe  ushaka». 

None dushyize mu gaciro Yesu yasengaga nde kandi yari Imana? Nonese Imana isenga indi? Ese niba yari afite ubushobozi kuki yategereje ko habaho amahitamo atari aye  ahubwo agatangira kwinginga? 

Noneho hari abigisha ngo Yesu ni Imana yambaye umubir kugira ngo itwiyereke.

Aho naho waba wibeshye kuko igihe Yesu yariho hariho Imana yo Yesu yasengaga kandi  Imana ntabwo igira umubiri ahubwo ni Imana y'ibifite imibiri byose.: Yeremiya 32:26 : «maze ijambo ry'Uwiteka ari kuri Yeremiya riti : dore ndi Uwiteka  Imana y'ibifite imibiri byose». Ubwo rero niba Yesu yari afite umubiri ni ukuvuga ko  Yesu atari Imana rwose kandi adakwiye gusengwa». 

4.7. Yesu iyo aza kuba ari Imana ntabwo yari kugeragezwa na Satani

Matayo 4:1 haragira hati : «maze Yesu ajyanwa n'umwuka mu butayu kugeragezwa n'umwanzi». 

Nonese koko niba uvuga ko Yesu ari Imana, iyo ibigeragezo bimutsinda wumvako byari kurangirira aho? Nonese niba wemera ko Yesu ari Imana akaba afite n'ubushobozi, kuki hitabajwe  imbaraga z'umwuka kugira ngo agezwe mu butayu kugeragezwa? Nk'uko ibigaragezo  byashyiriweho kugerageza umuntu kugirango nabitsinda Imana izamuhembe. Na Yesu  nawe yageragejwe nk'uko Yobu yageragejwe kugirango Imana ibishimire batsinze  ibigeregezo. 

Matayo 4:5 « Maze umwanzi amujyana ku murwa wera amuhagarika ku gasongero aramubwira ati: niba uri umwana w'lmana ijugunye hasi kuko handitswe ngo  izagutekera abamalayika bayo bakuramire mu maboko yabo ngo udakubita ikirenge ku  ibuye». Icyo wakwibaza ubwo koko Yesu yaba ari Imana nyir'ubushobozi, Satani  akamuterura, akamuzamura, akamugeza hejuru ku gasongero koko? Barangiza  yanamugezayo, bakagirana ibiganiro mpaka akajya anamushuka? Ubwo wowe  wakwemera Imana ikorwa kuriya na Satani? Nshuti, ibi ni ibikorwa bikorerwa  ikiremwamuntu ntabwo Imana byayibaho kuko ntabwo Imana yaba ikiri  Nyir'ubushobozi. Kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n'ikibi (Yakobo 1:13).

Kandi na  none iyo Yesu aza kuba ari Imana yari kumenya igihe azaciraho urubanza. Ariko ntabyo  Yari azi. Haragira hati : «Ariko uwo munsi n'icyo gihe ntawubizi, naho baba Abamalayika bo  mu ijuru, cyangwa umwana, keretse Data wenyine" (Matayo 24:36).

 

5. UMWANZURO KU MANA IMWE

Gutegeka kwa2 4:39 Haravuga hati : «Nuko uyu munsi menya iki ugishyire mu mutima wawe yuko Uwiteka ariwe Mana mu ijuru no mu isi ntayindi!». 

Ndetse no muri Qur'ani Allah (Imana) yihariye ubumana bwayo (Qr 112:1)

5.1. Ese wari uzi ko nta gitangaza Yesu yakoze abandi bahanuzi batakoze?

Mbere na mbere ntabwo Yesu cyangwa abamubanjirije bakoraga ikimenyetso cyangwa ibitangaza uretse ko Imana ariyo yabibakoreshaga. Luka 11:20 Yesu ati «ariko urutoki  rw'Imana niba arirwo rumpa kwirukana abadayimoni noneho ubwami bw'Imana  bubaguye gitumo? Ahangaha Yesu ahise atwereka ko ibyo yakoraga byose  yabikoreshwaga n'ukuboko kw'Imana. 

Yohana 5:30 «Yesu ati: ntacyo mbasha gukora ubwanjye, ahubwo uko numvise niko nca amateka kandi ayo nca ni ay'ukuri kuko ntakurikiza ibyo nkunda ubwanjye ahubwo  nkurikiza ibyo uwantumye akunda» 

Yesu we ubwe agaragaje ko nta bushobozi yigirira keretse ubwo ahabwa n'lmana.

5.2. Bimwe mu bitangaza Yesu yakoze byakozwe n'abamubanjirije

• Yesu yagendeye hejuru y'amazi.

Mose yacishijemo ibihumbi by'abisirayeli birayambuka: Kuva 14:22 «Abisirayeli bajya mu Nyanja mo hagati baca nko kubutaka amazi atebera nk'inkike iburyo n'ibumoso. 

• Yesu yazuye abapfuye

• Ezekeri yazuye ikibaya cyari cyuzuye amagufwa

Ezekeri 37:7 «nuko mpanura uko nategetswe. Ngihanura habaho guhinda, mbona isi itigita, amagufwa araterana igufwa risanga irindi ryaryo. Nuko nitegereje mbona imitsi  iyafasheho, maze inyama ziyameraho byoroswa uruhu, ariko nta mwuka wari ubirimo.  Maze arambwira ati : hanurira umuyaga uhanure umwana w'umuntu, maze abwire  umuyaga ati : uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo : uturuka mu birere bine wa  mwuka we uhuhe muri iyo mirambo kugira ngo ibeho. Nuko mpanura uko yantegetse,  maze umwuka uyinjiramo. Nuko ibaho ihagararira ku maguru yayo, yiremamo inteko  nyinshi cyane. 

Nonese ubu na Ezekeri nawe tumwite Imana?

Eriya yazuye umwana. lAbam i 17:22

2Abami 13:21 amagufwa ya Elisa yazuye umuntu Uwiteka yumvira Eliya ubugingo bw'uwo mwana bumusubiramo. Ibi bitangaza byose byakorwaga ku bushobozi izi ntumwa z'lmana zahabwaga n'lmana. 

Urugero : Nka Yesu azura Lazaro byari ukugira ngo abantu bizere ko Yesu ari Intumwa y'lmana. 

Yohana 11:41-42 «Nuko bakuraho igitare Yesu arararama aravuga ati: Data ndagushimye kuko unyumvise ubwanjye narinzi yuko unyumva iteka ariko mbivugiye  ku bw'abantu bangose ngo bizere ko ari wowe wantumye». 

• Yesu yahumuye impumyi

Yesu yahumuye impumyi  2Abami 6:17 = Elisa nawe yahumuye umuntu.

• Yesu yakijije ibibembe

Yesu yakijije ibibembe = Elisa nawe yakijije Namani ibibembe 2Abami 5:14

• Ese niba Yesu Imana itaramubyaye kandi akaba atari Imana ni iki?

Ahangaha kuvuga ngo Yesu ni umwana w'lmana ntaho waba utaniye n'uweruye akavuga ko ari Imana kuko ni amayeri y'abigisha. 

Bararebye baravuga bati : nituvuga ko Yesu ari Imana ntabwo abantu bazabyemera ; noneho bagahita bavuga bati reka tujijishe ko ari umwana w'lmana. 

Nonese Muvandimwe, ihene ibyara iki? =ihene. Zikaba singahe? Ebyiri

Shitani ibyaye yabyara iki? = Shitani. Zikaba Shitani zingahe? Ebyiri

Inka ikabyara iki? =inka. Zikaba inka zingahe? Ebyiri

Imana iramutse ibyaye yabyara iki? Yabyara Imana. Ubwo Imana zikaba zingahe? Ebyiri

Ubwo se ntiwumva ko iyo umuntu akubwiye ko Imana ifite umwana aba agushyizemo akantu ko kwambaza Imana ebyiri? Kandi bizwi ko Imana ari imwe.? 

Yesu rero, nk'uko tubizi yigishaga ubutumwa kandi ubwo butumwa hari uwari warabumutumye kandi ntagushidikanya ni Imana.

Yohana 17:6 «Yesu ati: abo wampaye mu isi mbamenyesheje izina ryawe, bari abawe urabampa none dore bitondeye ijambo ryawe. None bamenye yuko ibyo  wampaye byose byaturutse kuri wowe. Kuko amagambo wampaye nayabahaye nabo  bakayemera bakamenya by'ukuri ko naturutse kuri wowe bakizera kandi ko ari wowe  wantumye» 

Ahangaha biragaragara ko n'abigishwa ba Yesu bizeraga ko Yesu ari intumwa y'lmana.

6. ESE QURAN YO IBIVUGAHO IKI?

Quran 5:75 «Masihi mwene Mariyam ntacyo ari cyo uretse kuba Intumwa y'lmana hari izindi ntumwa zahise mbere ye na nyina yari umunyakuri cyane Kandi baryaga ibiryo, reba  uko tubasobanurira ibimyenyetso urebe uko babyirengagiza». 

Bibiliya yo ibivugaho iki?

Yohana 17:3 «ubu nibwo bugingo buhoraho ko bakumenya ko ari wowe Mana y'ukuri yonyine bakamenya n'uwo watumye ari we Yesu Kristo» 

Quran na Bibiliya byemeza ko Yesu ari Intumwa y'lmana akaba n'umugaragu wayo.

Ibyakozwe n'intumwa 3:13 «Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo niyo Mana ya basogokuruza yashimishije umugaragu wayo Yesu». 

Quran 19:30 Yesu aravuga ati: «Mu byukuri njye ndi umugaragu wa Allah yampaye igitabo anangira umuhanuzi». 

Hano rero, ikigaragara ni uko Yesu ari intumwa y'lmana.

Icyo tuzi ni uko Yesu yigishaga ubutumwa. Nonese ubwo butumwa ni inde wari warabumutumye? Birumvikana ko hari uwari warabumutumye, ari we Imana. Niba rero  yarigishaga ubutumwa kandi hakaba hari hari uwabumutumye nta kindi ari cyo uretse  ko ari Intumwa y'lmana. 

6.1. Dore ibyo watekereza mbere yo kuvuga ko Yesu ari Imana

Ese koko Yesu ni Imana? Yego. Imana se barayisiramura? Luka 2:21

Yesu apfana iki na Mariya? Mariya yabyaye Yesu. Ni inde waremye Mariya? Ni Imana

Iyo Mana yihe? Ni Yesu ; Yesu yabyawe na nde? Yabyawe na Mariya

Ise wa Yesu ni inde? Ni Imana ; Imana ni inde? Ni Yesu.

Namwe mundebere munyumvire ngo Yesu ni Imana, baramusiramuye bivuze ko basiramuye Imana. Iyo Mana Yesu ikaba yarabyawe na Mariya, iyo Mana Yesu ikaba ari  umwana w'lmana. Kandi mwibuke ko iyo havuzwe Yesu, haba havuzwe wa wundi  wabyawe na Mariya hanyuma bakamwita izina Yesu nkuko nawe wavutse bakakwita  izina runaka.

DUKOMEZE

Yesu ni umukozi wande? = ni umukozi w'lmana ; Imana ni iyihe? Yesu ni Imana

Ese iyo Mana Yesu yabambwe ku musaraba? = Yego

Ni inde wamuzuye? = Ni Imana

Yesu wazuwe n'lMANA umwemera nk'iki? Ni Imana

Yesu ni umuhanuzi? = Yego ni umuhanuzi

Ni inde wamutumye? =ni Imana

Kandi Imana ni inde? = ni Yesu ; Kandi Yesu ni iki? Ni Imana

Imana isenga iyindi Mana? ; Imana ibahe? = Mu ijuru

Mu ijuru hariyo Imana zingahe? = habayo Imana imwe

Iyo Mana yawe Yesu iba he? Ari mu ijuru ; Yicaye hehe? = Yicaye iburyo bw'Imana

Mu ijuru hariyo intebe zingahe? = hariyo intebe imwe ; Nonese Yesu n'lmana bicaye ku

ntebe imwe? = ibyo bisobanukirwa n'umuntu ufite umwuka wera, nako ni amayobera matagatifu. 

1.3. Ntabwo ari ukuri kuko Yesu ntabwo ari Imana.

Iki kiganiro rero bavandimwe kiragaragaza ko Yesu atari Imana ahubwo n'Intumwa y'lmana nk'uko twabibonye mu nyandiko zabanje kandi nta nubwo Yesu n'lmana  bahwanye nta nubwo bangana kuko Intumwa ntingana n'uwayitumye. Yohana 13:16 «Yesu ati: Ni ukuri ndababwira yuko umugaragau ataruta shebuja n'Intumwa itaruta  uwayitumye.» 

Yohana 14:28 Yesu yongera kutubwir ati: «Mwumvise uko nababwiye nti ndagenda kandi nzagaruka aho muri iyaba mwankundaga muba munejejwe nuko njya kwa Data  kuko data anduta» 

Izi nyandiko Yesu aravuguruza abavuga ko Yesu angana n'lmana bibaye ibyo rero ubwo Imana zaba zibaye ebyiri (2). 

Tunasobanurira babandi bashingira kuri Yohana 10:30 haragira hati« Jyewe na data turi umwe» 

Iyi nyandiko ntabwo ivuga ko Yesu ari Imana, ahubwo ni ubumwe bwo guhuza gahunda kuko Yesu iyo aramuka atagendeye kuri gahunda y'lmana, bari kuba babiri.

Urugero turarusanga muri Yohana 17:21 «Yesu ati : "ngo bose babe umwe nk'uko uri muri njye "data" nanjye nkaba muri wowe, ngo nabo babe umwe muri twe ngo ab'isi  bizere ko ari wowe wantumye» 

Urabona ko hano tugomba kuba umwe n'lmana na Yesu, byumvikana ko utabisobanukiwe neza, nawe wavuga ko ubaye Imana. Ariko sibyo, ahubwo Yesu  yagaragaje ko ubumwe bwacu buzatuma twizera ko Yesu ari Intumwa y'lmana. 

Quran 2:103: «mufatane urunana mwese ku mugozi wa Allah kandi ntimugatandukane» 

1.4. Bamwe mu bantu bitwaza ubutatu butagatifu

Iyo bavuga ubutatu, baba bashatse kuvuga Imana data+Imana mwana+Imana umwuka wera, ngo izo zose waziteranya akaba aribwo zibyara Imana imwe. Namwe  mumbwire ukuntu wafata 1+1+1=1? Ubwose iyo mibare koko ibaho? 

ITimoteyo 1:17 «Umwami nyir'ibihe byose udapfa kandi utaboneka niwe Mana imwe yonyine ihimbazwe kandi icyubahiro kibe icyayo iteka ryose Amen» 

Niba uvuga ko Imana igira agaciro ari uko iri yibumbanye na  ziriya ebyiri umwana n'umwuka wera waba uvuguruje iyi nyandiko dusomye, kuko iyo bavuga umwana baba bashatse kuvuga Yesu. Nonese  niba koko Imana igizwe n'ubutatu igihe muvuga ko Yesu yapfuye ubwo iyo Mana  ntabwo yari yasiga ye ari igice ituzuye?

Quran 5:73 «Rwose barahakanye abavuze bati: mu  by'ukuri Allah ari mu butatu nta yindi Mana uretse Imana imwe nibatarekeraho ibyo  bavuga rwose abahakanye muri bo bazagerwaho n'ibihano bibabaza.» 

1.5. Yesu abaye Imana yaba azi byose

Yesu abaye ari Imana yakagombye kuba azi igihe azaciraho urubanza Matayo 24:36 : ariko uwo munsi n'icyo gihe ntawe ubizi naho baba abamarayika cyangwa umwana  keretse data wenyine. Uwo rero uzi igihe imperuka izabera niwe ukwiriye gusengwa no  gusingizwa Yesu rero ntiyaba Imana atazi igihe imperuka izabera.

Matayo 11:29 Yesu  aratugira inama yo kumwigiraho. Yesu rero yasengaga Imana kumwigiraho ni ugusenga  Imana yasengaga.

 

Murakoze mugire amahoro n'imigisha y'lmana.

 

2. UMUSOZO

Kwandika ibitabo ni akazi kagoye ariko k'ingirakamaro. Bityo, nyuma yo kubagezaho iki gitabo "SHISHOZA UMENYE UKURI" bityo, nyuma yo kubagezaho icyi gitabo,  

twabateguriye n'ibindi bitabo byinshi ku masomo atandukanye tuzagenda tubagezaho ku bushobozi bw'Imana. Uwakwifuza gushyigikira iki gitabo cyangwa gukuramo copy nyinshi zo kwitanga yakoresha aderesi zikurikira :  

AL-HAJJ TWAYYIB HARELIMANA

TEL: +250 788 448 346

E-mail : hareratwayyibuhaii@qmail.com

Facebook: haj'harerimana Twayyibu

YouTube :Shishoza.com

TURASHIMIRA :

Abavandimwe mwagiye badufashije mu bitekerezo byo gutegura ibitabo ku buryo bumwe cyangwa ubundi. Allah azabahe ibyiza hano ku isi ndetse no ku munsi  w'imperuka kandi azabahe iherezo ryiza. Allahumma aamiin. 

Abo bavandimwe ni ;

1. NZOBE KHAMISSI

2. HAVUGIMANA SADI

3. NDIZEYE LEONCE

4. GUY ABDUL'WALIYYU

5. NA UMUHOZA FATUMA KABANDANA

N'abandi ntarondoye mukunda umurimo w'ivugabutumwa.