UKO BASUKURA UMUNTU WITABYE IMANA MURI ISLAM

UKO BASUKURA UMUNTU WITABYE IMANA MURI ISLAM

Nkuko twabitojwe muri n'intumwa y'IMANA Muhamad(saw)aho yagize ati"ukuri umuislam agombera mugenzi we w'umuislam kugizwe n'ibintu 6. ,icya nyuma nuko"naramuka yitabye IMANA Hazaherekezwa(Nyakwigendera nyuma yo kumukorera ibyo agomba gukorerwa)

Muri ibyo harimo :Gusukura umuntu witabye Imana.

dore rero uko bikorwa:

1.gushyira umurambo aho ugomba gusukurirwa

2.kuwutwikira kuva kumukondo ukageza kumavi,igihe ari umugore ni umubiri we wose uretse umutwe n'ijosi n'amaboko n'ibirenge.

3.koroshya ingingo z'umubiri we. Ukoresheje amazi y'akazuyazi

4.gukandakana inda ye buhoro buhora inshuro eshatu

5.kwambara ga cg igitambaro kukuboko kw'ibumoso k'uwoza umurambo ukawusitanji.

6.kumutawadha

7.kumwoza hose no mumutwe nta sabune ukoresheje 

8.Koza uruhande rw'iburyo ugakurikizaho urw'ibumoso hakoreshejwe amazi had akoreshejwe  sabune.

9.kumwoza bwa kabiri nkuko wabigenje bwa mbere ariko ukoresheje amazi n'isabune.

10.kumwoza bwa gatatu ukoresheje amazi n'umubavu(amarashi, parfum)

IYO BIRANGIYE,BAMBIKA UMURAMBO ISHANDA ESHATU N'ESHANU KU MUGORE,AKAMUTWIKIRA WESE.

 

Y'ALLAH DUHE KUZAGERA AHO GUSARIRWA TWISARIRAGA